Akuma ko kwandika.

Icyuma cyandikaho cya mudasobwa igendanwa gifite amatara acana inyuma (backlit keyboard)
Icyuma cyandikaho cya mudasobwa ya Apple gifite chip M3 n'ikarita nyobozi (motherboard) iri munsi y’udufunguzo.

Akuma ko kwandika (Keyboard) ni igikoresho cyo kwinjiza amakuru (input device) gikoreshwa mu kwandika inyuguti, imibare, n’amabwiriza (commands) muri mudasobwa cyangwa ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga. Kigizwe n’udufunguzo (keys) dutandukanye harimo:

  1. Udufunguzo tw’inyuguti (A–Z): Dukoreshejwe mu kwandika inyuguti.
  2. Udufunguzo tw’imibare (0–9): Dukoreshejwe mu kwandika imibare.
  3. Udufunguzo tw’imirimo (F1–F12): Dukora imirimo idasanzwe bitewe na porogaramu ukoresha.
  4. Udufunguzo dufasha (Ctrl, Alt, Shift, n’utundi): Dukorana n’utundi dufunguzo mu gukora ibisabwa (shortcuts).
  5. Udufunguzo tw’iyobora (Arrow keys, Home, End, Page Up, Page Down): Dukoresha mu kwimura akambi (cursor) cyangwa guhindura aho uri.
  6. Udufunguzo twihariye (Enter, Spacebar, Backspace, Delete, Esc): Dukora imirimo yihariye.
  7. Udufunguzo dufasha imikorere (Modifier keys): Nko Shift, Ctrl, na Alt, dukorana n’utundi dufunguzo kugira ngo twongere imikorere.

Kwinjiza inyandiko

  • Akuma ko Kwandika,ni igice Cy'imyandikire
  • Akuma ko Kwandika ka mudasobwa.
    • Imiterere y' akuma ko kwandika, ka dufasha kwinjiza inintu muri mudasobwa.
    • Tekinorojo y' akuma ko kwandika,Akuma ko kwandika ka mudasobwa na softyware.