Amagambo ahinnye

amagambo yimine

Amagambo ahinnye cyangwa Amagambo y’impine

A

  • ADEPR Umuryango w’Amatorero ya Pantekoti mu Rwanda (Association des Eglises de Pentecote au Rwanda)
  • ADF Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere ( African Development Fund )
  • AEBR Umuryango w’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (Association des Eglises Baptistes au Rwanda)
  • AEC Umuryango w’Ubukungu bw’Afurika
  • AEE Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa (African Evangelistic Enterprise)
  • AfDB Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (African Development Bank )
    Logo African Development Bank (AFDB)
  • A.L.A.R.M. Umuryango Nyafurika w’Imiyoborere myiza n’Ubwiyunge(African Leadership and Reconciliation Ministries)
  • AMCOW Inama y’abaminisitiri b’ibihugu by’Afurika ku kibazo cy’amazi
  • ARADETWA (Assosiation pour le relèvement dèmocratique des Twa)
  • ATU Ishami ryo Kurwanya Iterabwoba (Anti Terrorism Unit)
  • AU Umuryango w'Ubumwe bw'Afurika
    Flag of the African Union

B

  • BADEA Banki y’Abarabu Itsura Amajyambere muri Afurika (Bank for Economic Development in Africa)
  • BHR Banki y’Imiturire y’u Rwanda
  • BK Banki ya Kigali
  • BNEP Ibiro by’Igihugu by’imyigishirize y’Abaporotesitanti mu Rwanda (Bureau National de l’Enseignement Protestant)
  • BPR Banki y'Abaturage y'u Rwanda (Banque Populaire du Rwanda)
  • BRD Banki y’u Rwanda itsura amajyambere

C

  • CAF Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afrika (Confédération Africaine de Football)
  • CBGs Amatsinda akorera mu baturage
  • CBO Amashyirahamwe akorera mu baturage
  • CDC Komite y’Amajyambere Rusange
  • CDF Ikigega cya Leta gitsura Amajyambere Rusange
  • CDR (Coalition pour la Défense de la République)
  • CEPEX Ibiro by’igihugu bishinzwe ishoramari n’inkunga ituruka hanze y’igihugu
  • CEPGL Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (Communauté Economique des Pays des Grands Lacs)
  • CESCA Ihuriro ry’Abayobozi bakuru bashinzwe imicungire ya za Gereza mu bihugu by’Iburasirazuba, Amajyepfo, na Afrika yo hagati; (Conference of Eastern, Southern and Central African Heads of Correctional Service)
  • CG Inzego nkuru za Leta
  • cg cyangwa
  • CHUK Ibitaro bya Kaminuza by’i Kigali
  • CI Abaguzi Mpuzamahanga (Consumers International)
  • CIEL Ikigo Gishinzwe Amategeko Mpuzamahanga Arengera Ibidukikije (Center for International Environmental Law)
  • CMAC Isoko ry’Imari n’Imıgabane
  • CNLG Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside
  • COMESA Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo cyangwa Umuryango w’ubuhahirane
    Comesa-logo
    bw’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba n’amajyepfo, Isoko Rusange ry’Ibihugu byo mu Burasirazuba no mu Majyepfo ya Afurika (Common Market for Eastern and Southern Africa)
  • CPR Inama y’Abaporotesitanti mu Rwanda (Conseil Protestant du Rwanda)
  • CRC Uburyo bukoreshwa mu kugaragaza uko umuturage yishimira serivisi ahabwa
  • CSC Uburyo abaturage bishyize hamwe bagaragaza uko bishimira serivisi bahabwa
  • CSO Sosiyete sivile
  • CSR Isanduku y'Ubwiteganyirize bw'Abakozi y'u Rwanda

D

  • DIP Gahunda ishyira mu bikorwa politike yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi
  • DDP Gahunda y’iterambere ry’Akarere
  • DP Abafatanyabikorwa mu iterambere

E

  • EAC Umuryango w’Ibihugu by’Iburasirazuba bw’Afurika (Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba) (East African Community)
  • EALA Amategeko y’Akarere ka Afurika y’I Burasirazuba (East African Legislative Assembly)
  • EAR Itorero Angilikane mu Rwanda cyangwa Itorero ry’Ubwepibikopi mu Rwanda (Eglise Anglicane au Rwanda)
  • EASJ Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi mu Rwanda (Eglise Adventiste du Septieme Jour)
  • ECCAS Umuryango w’Ubukungu bw’Afurika yo Hagati
  • EDPRS Ingamba z’Iterambere ry’Ubukungu mu Kurwanya no guhashya Ubukene cyangwa Ingamba z’igihugu zigamije iterambere ry’ubukungu no kurwanya ubukene
  • EEAR Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangelique des Amis au Rwanda)
  • EICV Ibarura ku mibereho y’ingo
  • EMLR Itorero Metodisite Libre mu Rwanda (Eglise Methodiste Libre au Rwanda)
  • E.NA.RWA. Itorero ry’Umunazareti mu Rwanda (Eglise du Nazareen au Rwanda)
  • ENE Ubushakashatsi ku Murimo mu Gihugu
  • EPR Itorero Peresibiteriyene mu Rwanda (Église presbytérienne au Rwanda)
  • EX-FAR Abitwaga ingabo z’u Rwanda ‘’ ingabo zari iz’ubutegetsi bwakoze jenoside y’abatutsi’’

F

  • FAD Ikigega Nyafurika Gitsura Amajyambere ( Fonds Africain de Développement )
  • FAO Umuryango Mpuzamahanga Wita ku Buhinzi n’Ibiribwa cyangwa Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa n’Ubuhinzi
  • FOEI
  • FRW (Franc Rwandais)
  • FTPB Ishami ryigisha ivugabutumwa ry’Abaporotesitanti ry’ i Butare (Faculté de Théologie Protestante de Butare )

G

H

  • HIMO Imirimo y’ingufu iha abaturage benshi akazi (Haute intensité de Main d’oeuvre)
  • HR Abakozi

I

  • ICT Ihererekanyamakuru n’Itumanaho hakoreshejwe ikoranabuhanga cyangwa Ikoranabuhanga mu itumanaho no gutanga amakuru
  • ICT Ikoranabuhanga mu Isakazamakuru n'Itangazabumenyi
  • ICTR Urukiko Nshinjabyaha Mpuzamahanga rwagenewe u Rwanda (International Criminal Tribunal for Rwanda)
  • ICTSD Ikigo Mpuzamahanga Gishinzwe Ubucuruzi n’Amajyambere Arambye (International Centre for Trade and Sustainable Development)
  • IDA Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere
  • IFG Forumu Mpuzamahanga ku Ikomatanyabukungu (International Forum on Globalisation)
  • IISD Ikigo Mpuzamahanga Giharanira Amajyambere Arambye (International Institute for Sustainable Development)
  • ILO Umuryango Mpuzamahanga Ushinzwe Umurimo (International Labour Organisation)
  • IMF Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (International Monetary Fund)
  • IMNR Ikigo Gishinzwe Kurinda no Guhesha Agaciro Umurage w’u Rwanda
  • IRDP Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Ubusabane bigamije Amahoro (Institut de Recherche et de Dialogue pour la Paix)
  • IRST Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga cyangwa Ikigo cy’Ubushakashatsi mu Bumenyi n’Ikoranabuhanga (Institut de Recherche Scientifique et Technologique)
  • ISAE Ishuri rikuru ry'ubuhinzi n'ubworozi ry'i Busogo.
  • ISAR Ubushakashatsi mu buhinzi n’ubworozi (Institut des Sciences Agronomiques du Rwanda)
  • IUCN Abishyize Hamwe Bashinzwe Kubungabunga Isi (International Union for Conservation of Nature)

J

  • JADF Ihuriro ry’imiryango igamije iterambere
  • JPCR Umuryango w’Ivugabutumwa mu Urubyiruko mu Rwanda (Jeunesse Pour Christ au Rwanda)

K

  • KIST Ishuri Rikuru rya Kigali ry’Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Icungamari

L

  • LCR Itorero ry’Abaluteriyani mu Rwanda (Lutheran Church of Rwanda)
  • LG Inzego z’Ibanze
  • LLBR Umuryango w’Abasoma Bibiliya mu Rwanda (Ligue pour la Lecture de la Bible)

M

  • M&E Gusuzuma no Gukurikirana ibikorwa
  • MDGs Intego z’iterambere z’ikinyagihumbi
  • MDR(PARMEHUTU) (Mouvement Democratique Republicain (Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu))
  • MHC Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu Rwanda (Media High Council)
  • MIFOTRA Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo
  • MIGEPROF Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango
  • MINADEF Minisiteri y’Ingabo
  • MINAFFET
  • MINAGRI Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
  • MINALOC Minisiteri y’Ubutegetsi by’Igihugu
  • MINECOFIN Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi
  • MINEDUC Minisiteri y’Uburezi
  • MINICAAF
  • MINICOM Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda
  • MINIJUST Minisiteri y’Ubutabera
  • MININFOR
  • MININFRA Minisiteri y’Ibikorwa Remezo
  • MININTER Minisiteri y’Umutekano mu Gihugu
  • MINIPRESIREP
  • MINIRENA Minisiteri y’Umutungo Kamere
  • MINISANTE Minisiteri y’Ubuzima
  • MINISPOC Minisiteri y’ Umuco na Siporo
  • MINISTR
  • MINIYOUF
  • MINIYOUTH Minisiteri y’Urubyiruko
  • MINUAR (Mission des Nations Unies pour l’Assistance au Rwanda)
  • MIS Uburyo bwo gukoresha amakuru
  • MRND Muvoma Revorisiyoneri Nasiyonari Iharanira Amajyambere (Mouvement Révolutionaire National pour le Développement)
  • MSF Abavuzi Batagira Umupaka (Médecins Sans Frontières)

N

  • NACC Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya SIDA (National AIDS Control Commission)
  • NEPAD Ubufatanye Bushya mu Iterambere rya Afurika cyangwa Ubufatanye bugamije iterambere ry’Afurika (New Parternship for Africa Development)
  • NBI Umushinga w’Ikibaya cy’Uruzi rwa Nili
  • NDIS Ubunyamabanga bw’igihugu bushinzwe ishyirwa mu bikorwa rya politike yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi
  • NDP Politiki y’igihugu yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi
  • NEC Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
  • NFF Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nijeriya (Nigeria Football Federation)
  • NGO Umuryango utegamiye kuri Leta
  • NISR Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare
  • NPS National Prisons Service (Urwego rw’’Igihugu rushinzwe za Gereza)
  • NSS Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano

O

  • OAFLA Umuryango w’Abafasha b’Abakuru b’Ibihugu by’Afurika wo Kurwanya Ubwandu bwa SIDA (Organisation of African First Ladies against HIV/AIDS)
  • ODM Imigambi y’Iterambere ry’Ikinyagihumbi (Objectifs de Dévéloppement du Millennaire)
  • OMS Umuryango w’abibumbye wita ku buzima
  • ONG Umuryango utegamiye kuri Leta (Organnisation Non Gouvernementale)
  • ONU Umuryango w’Abibumye
  • OPS Umuryango Nyamerika w’Ubuzima
  • ORINFOR Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Itangazamakuru
  • ORN Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge
  • ORTPN Ikigo cy’Igihugu cy’Ubukererugendo na Pariki Nasiyonali cyangwa Ofisi y'Igihugu y'Ubukerarugendo na Pariki

P

R

  • RADA Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi
  • RALGA Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (Rwandese Association of Local Government Authorities)
  • RARDA Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi
  • RDB Ofisi y’Igihugu y’Ubukerarugendo (Rwanda Development Board)
  • RDF Ingabo z’Igihugu (Rwanda Defence Force)
    Rwanda Defense Force emblem
  • RDSF Ingamba zigamije kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi mu
  • REMA Ikigo cy’Igihugu cyo Kubungabunga Ibidukikije cyangwa Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije (Rwanda Environment Management Authority)
  • RIEPA
  • RNP Rwanda National Police (Polisi y’Igihugu)
  • RPA Rwanda Patriotic Army (Ingabo zari iza RPF-Inkotanyi)
  • RPF Rwandese Patriotic Front
  • RPPA Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (cyangwa Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga amasoko ya Leta)
  • RRA Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro
  • R.R.A Rwanda Revenue Authority (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro)

S

  • SADC Umuryango Ugamije Iterambere ry’Afurika y’amajyepfo
  • SAP Gahunda yo Kuvugurura Inzego
  • SJADF Ihuriro ry’imiryango ku Mirenge igamije iterambere
  • SME/SMI Ibigo n’Inganda Nto n’Iziciriritse cyangwa Amasosiyete Mato n’Aciriritse
  • SNI Ingamba y’Igihugu y’Ishoramali (Statégie Nationale d’Investissement)

T

U

  • UEBR Ishyirahamwe ry’Amatorero y’Ababatisita mu Rwanda (Union des Eglises Baptistes au Rwanda)
  • UN cyangwa UNO Umuryango w’Abibumye (United Nations cyangwe United Nations Organization )
  • UNDP Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Majyambere
    UNDP logo
  • UNEP Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije
    United Nations Environment Programme Logo
    Flag of UNICEF
  • UNESCO Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco
  • UNHCR Ishami ry’ishirahamwe mpuzamakungu rijejwe impunzi
  • UNICEF Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi n’Abana cyangwa Umuryango w’Abibumye ryita ku bana , Ishami ry’ishirahamwe mpuzamakungu rijejwe abana
    UNHCR

V

  • VAT Umusoro ku Nyongeragaciro
  • VUP Gahunda y’Icyerekezo 2020-Umurenge

W

  • WCO Mpuzamahanga Ushinzwe za Gasutamo (World Customs Organization)
    UNESCO
  • WHO Umuryango w’abibumbye wita ku buzima
    World Health Organization Logo
  • WTO Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (World Trade Organization)
    World Trade Organization (logo and wordmark)
  • WWF Ikigega Mpuzamahanga Gishinzwe Umutungo Kamere (World Wide Fund for Nature)